Print

Kiyovu Sports yakuye ku mwanya wa mbere Rayon Sports muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2022 Yasuwe: 2392

Ikipe ya Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo kunyagira ibitego 3-0 MUSANZE FC.

Nubwo yabanje kugorwa na Musanze FC mu gice cya mbere,mu cya kabiri Kiyovu Sports yaje imeze nabi iyinyagira ibitego 3-0.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 55 ibifashijwemo na Elisa Sekisambu ku munota wa 55.Pitchou yashyizemo icya kabiri kuwa 60.

Abedi Bigirimana yatsinze icya 3 kuwa 69 ishimangira amanota 3.

Mu yindi mikino, SUNRISE yanganyoje 0-0 na RUTSIRO FC

Urutonde:

1. KIYOVU SPORTS 16/ 21
2. RAYON SPORTS 15/15
3. MUSANZE FC 12/18
4. APR FC 10/15
5. GASOGI Utd 10/15
6. POLICE FC 10/21


Comments

Marie 29 October 2022

Wagirango nta mibare mwize. None se iyo ufite 15/15 undi afite 16/21 ubwo uwa mbere ni nde? Injiji gusa!


Marie 29 October 2022

Wagirango nta mibare mwize. None se iyo ufite 25/15 undi afite 16/21 ubwo uwa mbere ni nde? Injiji gusa!


john jordan 29 October 2022

Ejo, Mvukiyehe asaba yeguye !! Nonese nkumuntu wumugabo,azaguma kujugunya amafranga ye mumusarani wo mucyaro koko?? Ariko uriya mugabo aratangaje pee!!