Print

Cristiano Ronaldo yakuwe ku ntebe y’umwami wa Gym muri Man United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2022 Yasuwe: 2684

Cristiano Ronaldo wari umaze igihe kinini ari "umwami wa Gym" muri Manchester United yatsinzwe na mugenzi we Casemiro wamuruhije gusunika ibiremereye.

Aba bakinnyi bombi bamaze igihe bahanganira mu myitozo yo gusunika ibiremereye muri Gym ariko byarangiyeCasemiro atsinze.

Aba bombi baraye bakinnye umukino wose United yatsinzemo igitego 1-0 West Ham muri Premier League.

Bivugwa ko Casemiro ashobora gusunika ibiro 300 "amaso afunze" mu gihe Ronaldo we yasunitse 250.

Uyu mukinnyi ukina hagati muri Bresil, Casemiro w’imyaka 30, n’uyu munya Portugal w’ibihe byose Ronaldo w’imyaka 37, bari kwitegura kwerekeza mu gikombe cy’isi muri Qatar.

Ronaldo asabwa "kuzamura urwego rwe" mu gihe imbaraga za Casemiro zashimishije bagenzi be muri United kuva yayigeramo mu mpeshyi avuye muri Real Madrid.