Print

IFOTO YUMUNSI: Perezida Suluhu w’Umuyisilamu yambitswe Furari y’Abadivantiste yari yasuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2022 Yasuwe: 3047

Mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50, Itorero ry’Abadiventisiti ryo mu Mujyi wa Dodoma rimaze rishinzwe, ryambitse Perezida Samia Suluhu Hassan Furari ya MasterGuide isanzwe ihabwa Abajiya [Jeunesse Adventiste] babatijwe muri iri Torero bakanatsinda ikizamini cyo ku rwego rwa MG.

Perezida Samia Suluhu asanzwe ari umuyisilamu ariko yasabye abaturage ayobora kumwita mama ariyo mpamvu abisanzuraho nkuko byari bimeze kuwo yasimbuye nyakwigendera Magufuli.