Print

Umutoza w’Amavubi yaboneye intsinzi ye ya mbere mu mukino wa gicuti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2022 Yasuwe: 2158

Ku mukino wa 7 atoza ikipe y’igihugu Amavubi, umutoza Carlos Alós Ferrer birangiye abonye intsinzi ye ya mbere yari amaze igihe ashakisha.

Mu mukino wa gicuti wasojwe n’imvururu hagati mu bakinnyi b’amakipe yombi,Amavubi yatsinze Sudan igitego 1-0 cyatsinzwe n’Umunya Cote d’Ivoire witabajwe n’u Rwanda, Gerard Bi Goua Gohou.

Iki gitego cyinjiye ku munota wa 21 w’umukino,cyarangije imikino 2 u Rwanda rwahuraga na Sudan nubwo umukino w’uyu munsi warangijwe n’imirwano ikomeye yaturutse kuri Muhadjiri wakorewe ikosa akajya guhangana n’uwari umukiniye nabi bikarangira abakinnyi b’impande zombi bakozanyijeho.

Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha iyi mirwano maze umukinnyi wa Sudani abaca mu rihumye ajya gukibita Muhadjiri wari umwiteguye amutera umugeri ariko umunyezamu wa kabiri wa Sudani ahita yishyurira mugenzi we akubita mu Muhadjiri ahungira mu rwambariro.

Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou,yari inshuro ye ya kabiri ahamagawe mu ikipe y’igihugu kuko ubwa mbere yahamagawe muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa gicuti muri Maroc bakanganya 0-0.

Mu mikino 6 u Rwanda ruheruka gukina rwinjije igitego kimwe gusa,icy’uyu munsi cyabaye icya kabiri.



Comments

Hakizimana Jean Paul 19 November 2022

YEWE TUZAREBA NIBA ATARI NKA WAWUNDI KURI VOLLER


TWAGIRAMUNGU ISAAC 19 November 2022

ARIKO SE UBWO MOHANJILI SIWE WIYENJEJE KOKO ? NTAKONGERE .


19 November 2022

Ndumiwe koko imikino yakivandimwe isigaye ivamo karate kandi ari foot.