Print

Mu mitoma itangaje umukunzi wa Bushali yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 November 2022 Yasuwe: 892

Umukunzi w’umuhanzi Bushali, banabyaranye umwana w’umuhungu, ukoresha izina rya Pontesiano, yifurije isabukuru uyu muhanzi mu buryo bw’uzuye imitoma itagira uko isa.

Mu butumwa yageneye uyu musore babyaranye, yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo w’inzozi zanjye! Imana ikundindire kuri uyu munsi udasanzwe. Usobanuye Isi kuri njye, byose byanjye. Ndakwifuriza ibyiza byose Data”.

Uyu mugore yabwiye Bushali ko amukunda ndetse amwifuriza imigisha myinshi.

Muri 2021 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka @bushali_ yibarutse imfura y’umuhungu, abyaranye n’uwahoze ari umufana we bikarangira bakundanye.

Uyu mukunzi wa Bushali akaba na Mama w’umwana we ni umwe mu bafana bakomeye Bushali afite kuko usanga anamushyigiira aho uyu muhanzi yagiye gutaramira akenshi.

Bushali kandi uretse kuba ashyigikirwa n’umukunzi we n’umwana wabo ntibamusiga kuko mu minsi yashize Bushali yakunze kugaragara bari kumwe ku rubyiniro.


Comments

Professor DAN Ahmad 22 November 2022

Ni ibyagaciro kd turabashyigikiye mu rukundo rwabo.