Print

Brazil yabaye ikipe ya kabiri yarenze amatsinda nyuma yo gutsinda Ubusuwisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2022 Yasuwe: 876

Casemiro yatsinze igitego kimwe rukumbi cyafashije Brazil ifite ibikombe bitanu by’isi gutsinda Ubusuwisi,igera muri 1/16 mu gikombe cy’isi 2022.

Mu mukino wari ugoye urimo kurinda izamu cyane kUbusuwisi,ikipe ya Brazil yatsinze bigoranye,iba ikipe ya kabiri nyuma y’Ubufaransa ikatishije itike yerekeza mu kindi cyiciro.

Igitego cya Brazil cyabonetse habura iminota irindwi ngo iminota 90 irangire gitsinzwe n’uyu mukinnyi wo hagati wa Manchester United, Casemiro.

Nyuma y’umupira yahawe na Rodrygo ari mu rubuga rw’amahina,Casemiro yateye umupira mu nguni ya ruguru y’izamu,umunyezamu Yann Sommer abona wageze mu nshundura.

BRazil yari yatsinze Serbia mu mukino wa mbere ibitego 2-0 bityo gutsinda Ubusuwisi byayihaye kugira amanota 6 ihita iyobora iri tsinda G.

Iyi kipe iri mu zikundwa na benshi izakina na Cameroon ku mukino wa nyuma wo mu matsinda ishaka gushimangira umwanya wa mbere.

Ikipe ya Tite yabonye igitego ku munota wa 60 ubwo Vinicius Jr yacikaga ab’inyuma b’Ubusuwisi agatsinda ariko VAR yavuze ko yaraririye.

Ubusuwisi ntabwo bwigeze busatira na gato Brazil ndetse umukino warangiye budatey ishoti na rimwe mu izamu.

Undi mukino wa nyuma muri iri tsinda uzahuza Ubusuwisi bufite amanota 3 na Serbia ifite rimwe yakuye kuri Cameroon.