Print

Myugariro wa Chelsea yibasiwe cyane kubera amahitamo ye hagati ya Messi na Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2022 Yasuwe: 2208

Myugariro wa Chelsea Reece James yibasiwe cyane kuri Twitter nyuma yo kuvuga ko Cristiano Ronaldo ari uri umuhanga cyane kurusha Lionel Messi.

Abafana bamwe bavuze ko nta bumenyi na buke afite ku mupira w’amaguru kubera kuvuga ibyo.

Uyu myugariro utarahamagawe mu ikipe y’Ubwongereza kubera imvune,yasabye abafana kumubaza ibibazo bashaka akabasubiza,kuri uyu wa Gatatu.

Kimwe mu byo yabajijwe n’umukinnyi mwiza cyane hagati ya Ronaldo na Messi ariko uko yasubije ntibyishimiwe na bamwe.

Uyu yasubije mu ijambo rimwe ati "Ronaldo".

Umwe mu bafana yamubwiye ati "Niyo mpmvu Trent [Alexander Arnold] ari umuhanga kukurusha,"

Undi yamubwiye ati "Nta bumenyi na buke ufite ku mupira w’amaguru"

Undi yagize ati "Abakinnyi bakabirijwe bafana bagenzi babo bakabirijwe."

James yabajijwe abakinnyi bamugoye kuva yatangira gukina umupira avuga ko ari " Vinicius Junior wa Real Madrid, Rafael Leao wa AC Milan na Sadio Mane wa Bayern Munich.