Print

Hamisa Mobetto yashimagije umukunzi we utuma umutima we udahungabana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 December 2022 Yasuwe: 1388

Uyu mubyeyi w’abana babiri harimo n’uwo yabyaranye na Diamond Platnumz, mu minsi ishize yari yagize isabukuru y’amavuko.

Yifashishije ifoto aryamye mu gitanda yubitse inda ariko hejuru yambaye ubusa aniyoroshe ku gice cyo hasi, Mobetto wari ufite ururabo mu ntoki yashimagije umukunzi we.

Ati “umugabo utambabaza ahubwo unsana. Urakoze kuba wita ku mutima wanjye Bebi.”

Ntabwo yigeze atangaza izina ry’uyu mukunzi we, abantu bakaba bakomeje kwibaza uwo ari we cyane ko no mu minsi ishize yatangaje ko ubu yiteguye kuba yashyingirwa.

Mu mashusho Hamisa Mobetto yashyize hanze mu Gushyingo 2022, yavuze ko yumva igihe kigeze akaba yashaka umugabo akajya amutekera.

Ati "ntabwo nasinze, ndatekereza ndi mu rukundo. Namaze kubona umugabo. Numva ko ari we mugabo nshaka kumarana na we igihe nsigaje ku Isi. Nyuma y’igihe kirekire namaze kubona umuntu tuvuga ururimi rumwe, buri kimwe kiroroshye kuri we. Buri kimwe ni cyiza. Ikintu cyiza cy’ukuri, nshaka gushyingiranwa na we, nshaka kumutekera."

Benshi bakomeje kugenda bakeka ko yaba agiye gukora ubukwe na Rick Ross cyane ko ari we mugabo baheruka kuvugwa ko baba bari mu rukundo.

Gusa uyu mubyeyi muri Kanama 2022 yatangaje ko impamvu ahisha umukunzi we ari ku mpamvu z’abana be, kuko buri uko abonye umukunzi mushya atajya amwereka Isi kuko byazatuma abana bakuze bazibaza uwo nyina yari we, ngo igihe nikigera azamwerekana.

View this post on Instagram

A post shared by Hamisa Mobetto (@hamisamobetto)