Print

Umujyanama wa Bruce Melodie yashyize igorora abahanzi bagorwaga no gukorera ibitaramo muri America

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 December 2022 Yasuwe: 653

Ni inzu uyu mugabo usanzwe ari umushabitsi yaguze ahahoze Restaurant yitwaga Pedro O’Hara’s iherereye mu Mujyi wa Lewis muri Leta ya Maine.

Kuba uri umuhanzi w’Umunyarwanda cyangwa abo mu Karere ugateganya gukorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icya mbere kikugora ni ukubona inzu wagikoreramo.

Ni inzu usanga zihagazeho mu biciro bigaca intege abahanzi cyangwa abashoramari bifuza gutumira abahanzi mu rwego rwo gutuma abantu basabana.

Ibi nibyo byatumye Coach Gael agura iyahoze ari restaurant ikunzwe mu Mujyi wa Lewis.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Igihe, Coach Gael yavuze ko ari igitekerezo amaranye igihe nyuma yo kubona ko abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagorwa bikomeye no kubona aho basabanira n’abakunzi babo mu gihe baba bifuza gutaramira muri Amerika.

Ati "Maze iminsi mu Rwanda, nkorana n’abahanzi ni abantu nzi neza ibibazo bahura nabyo. niyo mpamvu nifuje kubafasha kubona aho bajya bakorera ibitaramo kuko nziko byagoraga ababatumira cyangwa bo ubwabo mu gihe babaga batekereje kubitegurira hariya."

Uretse kwakira abahanzi, Coach Gael yavuze ko iyi nyubako izaba inarimo restaurant abayigana bazajya basangamo amafunguro yo muri Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Ntekereza ko abatuye muri Amerika bagorwa bikomeye no kubona aho kurira amafunguro y’iwabo. iki ni igisubizo! ariko nk’umunyamuziki, hariya ni ahantu hanini natekereje ko hazajya habera ibitaramo byazanafasha abahanzi b’iwacu mu gihe bagiye gutaramirayo."

Abajijwe uko azahuza akazi asanganywe no gucunga aka kabari, Coach Gael yavuze nta kizahungabana kuko iyi restaurant izajya iba ifite abayicunga banasigasira ibikorwa byayo mu gihe azajya akomeza ibikorwa bye.


Comments

muganga 14 December 2022

#IMPAMVU_UTABYARA(UMUGORE). *WhatsApp &Sms: +250789502321*

✔️Ufite acide nyinshi mu gitsina
✔️Urwaye infections
✔️Ufite ibibyimba muri nyababyeyi
✔️Ufite imisemburo micye
✔️Ufite intangangore
zitameze neza
✔️Ufite imiyoborantanga yazibye

❌Birashoboka ko umugabo yaba ariwe ufite ikibazo!

Wowe ukeka ari iyihe mpamvu ituma utabyara? Niba ufite icyo kibazo cg uzi inshuti/umuvandimwe ufite icyo kibazo mubwire atugane tumufashe.

Dukorera mu mujyi wa Kigali hafi y’agakinjiro ka Nyarugenge na Remera

*N.B:Aho uherereye hose mu Rwanda tukoherereze supplements zacu. Abatuye USA🇱🇷,Canada 🇨🇦, Uk,France...... namwe tuboherereza supplements zacu ku bufatanye na FDA,MINISANTE n’IPOSITA*

#Twandikire cg #uduhamagare #tugufashe

WhatsApp/Sms: +250789502321