Print

Ihere ijisho uburanga bwa Aggy uvugisha benshi kubera imiterere ye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 December 2022 Yasuwe: 2214

Uyu mukobwa ukunze gutangarirwa na benshi kubera uburanga n’ikimero afite birangaza besnhi aherutse gutangaza ko yitegura kwibaruka.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto bigaragara ko akuriwe yashyize hanze, yagize ati: “Ndumva nishimiye guhura n’uyu mwana muto w’igice cyanjye n’igice cy’uwo nkunda bitangaje.”

Ni ubutumwa bwishimiwe cyane n’abakunzi be bamwifuriza imigisha ariko na none abandi bagaragaza ko batunguwe cyane kuko batigeze babona ko atwite mu minsi yashize kandi yarabasangizaga amafoto nk’ibisanzwe.

Aggy washyizeho amafoto agaragaza ko akuriwe ntabwo akunze kugaragara cyane cyangwa se kuvugwa cyane uretse kuba afite abakunzi benshi badasiba kugaragaza ko bishimira imiterere ye itangaje haba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.