Print

Dr Butera uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisante yasezeranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2022 Yasuwe: 2366

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bamaze igihe mu rukundo, ndetse mu minsi mike baritegura guhamya umubano wabo imbere y’Imana.

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu nibwo Dr. Butera yasezeranye imbere y’amategeko na Diana Kamili, mu muhango witabiriwe n’abantu bake bo mu miryango yabo.

Basezeranyijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, mu muhango wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali.

Dr Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisante mu Ugushyingo uyu mwaka, yari yabwiye IGIHE ko "vuba" azasezera ubusiribateri. Yabivuze mu kiganiro yatangarijemo uko yakiriye inshingano nshya.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko indi mihango yo guhamya umubano imbere y’Imana izakorwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Dr Butera Yvan w’imyaka 32, ni we muto mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

IVOMO:IGIHE