Print

Yateye icyuma umugabo we asinziriye nyuma y’amezi abiri gusa babana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2022 Yasuwe: 4411

Umugore wo muri Zambia witwa Elizabeth Mandiza w’imyaka 22arashinjwa gutera icyuma umugabo we bikamuviramo urupfu.

Uyu mugore ngo yahengereye umugabo we w’imyaka 29 witwa Henry Msoni asinziriye niko kumutera icyuma aramwica.

Amakuru aravuga ko uyu mugore yabitse inzika nyuma y’uko bari bamaze gushwana hanyuma aza gufunga icyumba uyu mugabo asinziriye niko kumwicisha icyuma.

Aba bombi bari bamaze amezi 2 bakoze ubukwe gakondo kandi uyu mugabo yari yaramukoye ibihumbi bisaga 600 FRW.

Umukuru wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba bwa Zambia witwa Limpo Liywali,yavuze ko nyakwigendera yatewe icyuma mu gituza.

Uyu mugabo ngo yari asanzwe ari umuganga mu ivuriro ryigenga.
.


Comments

25 December 2022

Birababajepe


24 December 2022

ubuse koko zashaka koko ko nkomeje nguterwa ubwoba nabakuru banjye ibyo bari ngukirerwa ??????