Print

Umukinnyi Arsenal yifuza cyane yakoze igikorwa cyashimishije abafana bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2022 Yasuwe: 2572

Ikipe ya Arsenal irashaka kwiyubaka muri uku kwezi kwa mbere kugira ngo irebe ko yakwegukana igikombe cya shampiyona imereye nabi muri uyu mwaka w’imikino.

Umunya Ukraine,Mykhailo Mudryk,yifuza cyane kurusha abandi muri uku kwezi kwa mbere yaraye ashyize hanze amashusho ari kureba umukino yatsinzemo West ham ibitego 3-1.

Muri uyu mukino nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Arsenal yashyize ku meza ya Shakhtar Donetsk miliyoni 52 z’amapawundi nk’igiciro cya mbere kuri uyu mukinnyi ukiri muto.

Arsenal yatanze miliyoni 35 z’amapasundi hanyuma yongeraho 17 zizishyurwa nyuma kugira ngo ibone uyu mukinnyi w’umuhanga.

Icyakora,Shakhtar Donetsk irashaka miliyoni 60 z’amapawundi kuri uyu musore wayo ukina aca ku mpande.

Uyu Mudryk yatumye abafana ba Arsenal bacika ururondogoro nyuma yo kugaragaza ko ari kureba umukino wa Arsenal ashobora kwerekezamo.

Uyu yayashyize kuri Instagram ye ubwo uyu mukino wari urangiye Arsenal yihesheje ikuzo imbere the Hammers.

Umwe mu bafana yagize ati "Mudryk ntabwo yarebeye umukino kuri TV,ni kuri Ipad.Uyu musore yamaramaje."

Undi mufana wa Arsenal yagize ati "Nibyo Mudryk yarebeye umupira kuri iPad kuko ategereje gufata indege imuzana i London."

Ubwo yari abajijwe kuri Mudryk,umutoza Arteta yagize ati "Murabizi ntabwo nkunda kuvuga ku bakinnyi batari abacu....Ikintu cyiza mu Bwongereza nuko ari twebwe twenyine dukina nyuma ya Noheli,nizere ko abantu benshi bareba imikino yacu kuko tubaha ibirori."



Mudryk yagaragaje ko ari gukurikira cyane Arsenal imwifuza