Print

Africa y’epfo: Umugabo w’imyaka 60 yishwe n’imbwa ze

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 10 January 2023 Yasuwe: 1601

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Captain Sam Tselanyane, yemeje aya makuru ndetse yongeraho ko iperereza ryatangiye kuri urwo rupfu.

Captain Sam Tselanyane yavuze ko byabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Yagize ati "Bivugwa ko icyo gihe bari bakupiwe umuriro, ubwo umugore wa nyakwigendera yari inyuma y’inzu yumva imbwa ziramotse. Gusa ntabwo yahise ajya kureba ikibazo cyaba kibaye kuko inzu yabo iherereye ku muhanda, hakunze guca imbwa zimoka kandi hanumvikana urusaku rw’abagenzi n’imodoka”.

Yakomeje avuga ko uyu mugore yagiye kureba icyabaye ubwo umuriro wari ugarutse, ariko atungurwa no gusanga umugabo we aryamye mu busitani atanyegenyega, abonye ko yapfuye ahita yihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Uru rugo rwari rusanzwe rworoye imbwa eshatu harimo ebyiri z’indwanyi. Gusa iri bara rikimara kuba, zose zahise zikurwa mu rugo n’urwego rwitwa SPCA.

Uru rupfu rwabaye nyuma y’uko abaturage muri Afurika y’Epfo bari basabwe guhagarika korora imbwa z’indwanyi mu ngo zabo, nyuma y’urugomo zagiye zigaragaza hirya no hino mu gihugu muri 2022.

Nko mu Gushyingo umwaka ushize, abatuye ahitwa Phomolong muri Free State, bararakaye bicisha imbwa y’indwanyi amasuka n’amabuye barangije barayitwika bitewe n’urugomo rwayo.