Print

Dani Alves ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa gusambanya ku gahato

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 11 January 2023 Yasuwe: 511

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza cyabitangaje, urukiko rw’i Barcelona rwatangaje ko rwatangije urubanza ku cyaha Dani Alves
aregwa cyo gusambanya ku gahato biturutse ku kirego cyatanzwe n’umugore uvuga ko yakorewe ihohoterwa n’uyu mukinnyi ubwo bari muri kamwe
mu tubyiniro two muri Espagne.

Ubwo Reuters yaganiraga n’umuvugizi wa Dani Alves kugira ngo agire icyo abivugaho, yavuze ko uyu mukinnyi ahakana yivuye inyuma ibyaha byose
aregwa.

Kugeza ubu uyu myugariro Dani Alvez ari muri Mexique, aho akinaira ikipe yitwa Pumas UNAM