Print

Ndimbati yanze gutanga indezo nyuma yo gufungurwa- Fridaus yateye inda

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 19 January 2023 Yasuwe: 3800

Mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya MIE Empire kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 Fridaus yatangaje ko Ndimbati yanze gutanga indezo z’abana be, aho avuga ko ahangayikishijwe n’imibereho yabo.

Fridaus akomeza avuga ko mu bintu urukiko rwanzuye ko nta ndezo z’abana bigeze batekerezaho ndetse ko ataniteguye kujya kuregera indezo z’abana.

Akomeza avuga ko kuva Ndimbati yafungurwa yamuhaye amafaranga agera ku bihumbi mirongo irindwi gusa mu byiciro bibiri.

Nyuma yo kubona ko Ndimbati nta gahunda yo gutanga indezo ku bana afite, byatumye Fridaus afata umwanzuro wo kutazongera gutuma se w’abo ajya kubasura ngo kuko ntiyitaye ku mibereho yabo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco ku byaha yari akurikiranyweho rusaba ko ahita arekurwa.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaruburanishije uru rubanza ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye gufungwa imyaka 25.


Comments

citoyen 20 January 2023

Ariko iyi ndaya yatanze amahoro koko ibyo yakoze ntibihagije? Ubu ba bacuruzi ba youtube barongeye bamubonyemo igishoro nyine! Harya ngo yasabaga gukodesherezwa inzu y’ibihumbi 300 n’umukozi urera abana wabyigiye muri kaminuza? Akumiro ni amavunja.