Print

Kanyinya: Umugeni yanze gusezerana n’umugabo bageze mu rusengeero amusaba ikintu gitangaje

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 22 January 2023 Yasuwe: 12717

Kuwa Gatandatu muri paruwasi Gatolika ya Kanyinya, muri Diyosezi ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi habereye ibidasanzwe ubwo umusaseridoti yari agiye gusezeranya abageni agatungurwa n’uko umukobwa yigaritse umusore akanga gusezerana avuga ko umusore natamugurira umupira n’inkweto nta masezerano yemera gukora.

Umupadiri wari uyoboye umuhango yasabye abageni kumvikana kugira ngo abone kubasezeranya ariko igihe bananirwa kumvikana ababwira ko amasezerano yabo yari kuba atakibaye.

Nyuma y’uko umusore yatungurwaga yakoze iyo bwabaga ajya gushaka uko agura umupira n’inkweto yasabwaga gusa ntiyabashije kubibona byose kuko yabonye umupira, inkweto arazibura ku bw’amahirwe umukobwa yaciye inkoni izamba yemera gusezerana n’umugabo we.

Abageni bagarutse mu Kiliziya nyuma y’amasaha atatu basubitse isezerano ryabo, ariko bagarutsemo abantu babaherekeje bivumbuye batashye, gusa ntibyabuje ko basezerana kuzatandunywa n’urupfu.

Radiyo Isanganiro dukesha iyi nkuru yatangaje ko abaturage batashye kuko banenze imyitwarire y’uwo mukobwa bagira inama urubyiruko rwifuza kubaka kudashingira ku bintu ahubwo bakubakira urugo ku rukundo ntibashyire imbere imitungo


Comments

kabano jmv 18 April 2023

wamukobwa we ahaa


Twizerimana Gad 3 April 2023

bene uwomukobw nakabuz nubund bazatandukana kuberako ikigaragara ntarukundo amufitiy bene uwomugore ntaterambere bazageraho bihita bikwerekak ubw azaba atakibona icy ashaka konakabuza azigender. "intama" nagira abasore bagenzibanjy bafite gahunda yogushaka, bajy babanz gushishoz mbereyuk bafat icyemez cyogushak. ndabashimiye