Print

Beyonce yateguje ibitaramo byo kumurika Album ye yise ‘Renaissance’

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 February 2023 Yasuwe: 257

Ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, nibwo uyu muhanzikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje urugendo rwe rwo kuzenguruka umugabane w’u Burayi mu mpeshyi z’uyu mwaka.

Mu itangazo yasangije abamukirikira ku mbuga nkoranyamabaga, Beyoncé yagaragaje ko ari ibitaramo bizamara amezi atanu, kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri 2023.

Ni bitaramo azakorera mu mijyi itandukanye irimo Paris, Bruxelles, Londres n’iyindi, aririmba indirimbo 16 ziri kuri album ye yise ‘Renaissance’, harimo ‘Break My soul’, ‘Cuff it’, ‘Virgo’s Groove’ n’izindi.

Ni album ya karindwi y’uyu muhanzikazi yashyize hanze muri 2022, iri guhatanira ibihembo bigera ku icyenda muri ‘Grammy awards’ ya 2023, birimo album nziza y’umwaka, indirimbo nziza y’umwaka n’ibindi.

Beyoncé w’imyaka 41 wahawe izina rya ‘Queen Bey’ nk’umwamikazi w’umuziki, yari amaze imyaka ine atagaragara ku rubyiniro, mbere y’uko agaragara mu gitaramo yakoreye i Dubai cy’iminota 75 mu ntangiriro z’uyu mwaka, cyamuhesheje miliyoni 25$ zirenga.

Beyoncé Giselle Knowles Carter yavukiye muri Leta ya Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba umugore w’umuraperi w’icyamamare Jay-z, babyaranye abana batatu mu myaka irenga 10 bamaranye.