Print

Kigali:Agakiriro ka Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza byinshi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 February 2023 Yasuwe: 1397

Ku isaha ya saa tanu z’ijoro zirengaho iminota zasatiraga saa sita z’ijoro ryacyeye, ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye aha Gakiriro ka Gisozi.

Ni inkongi yadutse ifata igice kibikwamo imbaho, ari na cyo cyakunze kujya gifatwa n’inkongi mu bihe byatambutse.

Abahageze muri aya masaha ubwo iyi nkongi yari igitangira, bavuga ko yari ifite imbaraga kuko ibishashi by’umuriro byaturikaga bikabije, bikanatera igishyika abaturage.

Gusa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi, yatabaranye ingoga muri aya masaha, itangira kuzimya.

Umwe mu baturage bari kuri aka Gakiriro baganiriye na Radiotv10 yagize ati “Ibintu byose byari muri iki gice kibikwamo imbaho, byahiye. Imbaho zahiye, imashini zahiye, ibikoresho byose byarimo byahiye.”

Iki gice cyahiye kandi cyegereye ikindi gice na cyo kibikwamo imbaho cyari cyahiye umwaka ushize, mu gihe hari n’ikindi gice cy’isoko ryo muri aka Gakiriro na cyo kigeze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Muri iki gitondo, imirimo yari isanzwe ikorerwa muri aka gakiriro, muri iki gice cyafashwe n’inkongi, yahagaze.

Ntiharamenyekana agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi, dore ko kugeza muri iki gitondo ubwo twandikaga inkuru, inzego zirimo na Polisi zari zikiri gukurikirana iby’iyi nkongi.

Src:Radiotv10