Print

Nyanza: Umuturage yapfuye yagiye kwivuriza ku muvuzi gakondo

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 20 February 2023 Yasuwe: 969

Ni mu mudugudu wa Karambi, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyarusange, Harerimana Oscar yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hatangiye iperereza.

Ati “RIB yatangiye iperereza ntiharamenyekana icyo uwo mukecuru yazize, gusa abaturage batubwira ko yari yaje kwaka umuti ngo bamuvure.”

Umuryango w’uriya wiyita umuvuzi uvuga ko yari ahamaze umunsi umwe, naho abaturanyi be bavuga ko nyakwigendera yari ahamaze icyumweru.

Uwapfuye akomoka mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Kabirizi Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Umurambo wajyanwe mu bitaro bya Nyanza, naho uriya wiyita umuvuzi gakondo RIB yamutaye muri yombi ngo agire ibyo abazwa.

Ubuyobozi bwo muri kariya gace busaba abaturage gukora ibyemewe n’amategeko, bunasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.


Comments

Inconnu 20 February 2023

Ku iperereza RIB turayemera rwose, ikindi no kuba uwo wiyita umuvuzi yabikoraga ntaho bizwi ubwabyo ni amakosa, kuba rero hari n’umuntu waguye iwe abiryozwe rwose