Print

Umugore wa Fireman agiye kubagwa nyuma y’impanuka aherutse gukora

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 February 2023 Yasuwe: 1350

Nkuko Fireman yabitangarije Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko umugore we agiye kubagwa nyuma y’iminsi mike bakoze impanuka bari kumwe ku bw’amahirwe ntigire uwo hitana.

Ati "Byabaye ngombwa ko ahita abagwa vuba na bwangu kuko yagize ikibazo gikomeye. Namaze gusinya impapuro zemerera abaganga kumubaga kuko ari ibintu bitoroshye."

Uyu muraperi avuga ko yasabwe n’abaganga ko umugore we yabagwa vuba kuko ikibazo yagize gishobora kumutwara ubuzima cyangwa kikaba cyamusigira ubumuga bukomeye.

Ati "Abaganga bambwiye ko agomba kubagwa byihuse kuko ikibazo yagize gishobora no kuba cyamutwara ubuzima cyangwa akagira paralysie."

Ku wa 4 Mutarama 2022 nibwo Fireman na Charlotte bakoze ubukwe naho ku wa 12 Mata 2022 bakibaruka imfura yabo.