Print

Nyanza: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 20 February 2023 Yasuwe: 1145

Nyakwigendera yarasanzwe aba mu mudugudu wa Nkinda mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ari naho yarasanzwe akora akazi k’ubupagasi karimo nako guhinga akanaba umushumba w’inka n’ihene.

Abakoresha be nibo batabaje inzego z’ubuyobozi bazibwira ko Hitabatuma Silas w’imyaka 43 y’amavuko bamusanze mu kiziriko cy’ihene yapfuye bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Nyakwigendera yarafite abana babiri akaba yakomokaga mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Nyiramajyambere Angelique umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mpanga yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu bataramenya icyamuteye kwiyahura.

Ati“Ntitwamenya icyabimuteye kuko n’inzoga ntiyarakizinywa.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma. Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda icyaricyo cyose cyatuma biyambura ubuzima.

Ivomo: Umuseke