Print

RDC :Abatuye mu duce twa Saké na Mushaki bugarijwe n’imirwano ikomeje hagati ya FARDC na M23

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 22 February 2023 Yasuwe: 2022

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gashyantere 2023, hubuye imirwno ikomeye cyane ,hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo RDC (FARDC) mu duce twa Saké na Mushaki ho muri gurupema ya Kamuronza na Mupfunyi Matanda, muri territoire ya Masisi.

Amakuru dukesha Radio Okapi ya MONUSCO avuga ko ingabo za M23 n’abo bafatanyije icyo gitangaza makuru cya twerereye ingabo z’u Rwanda RDF bagabye igitero ku ngabo za congo FARDC ahitwa Mushaki, ku birometero 15 mu burengerazuba bwa Saké, nk’uko abaturage baturiye utwo duce babibwiye icyo gitangazamakuru.

N’imirwano iri kumvikana mo imbunda ziremereye kandi ngo zifite ubukana bukomeye bitandukanye n’ibyari bisanzwe.
Amakuru aturuka muri utwo duce yakomeje ashimangira instinzi ya M23 yongeye kwirukana ingabo z’igihugu FARDC n’abo bafatanije nka FDRL .

Icyakora ngo imirwano iracyakomeje kuko n’ubwo M23 yafashe utwo duce, haracyari kumvikana urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye, bivuze ko guhangana bigikomeje.

Abaturage bari guhunga uruvunganzoka bagerageza gukiza amagara yabo, aho ubu muri Mushaki –Sake hamaze kuba amatongo .

Kwigarurira Mushaki kwa M23 birahita bihagarika urujya n’uruza mu muhanda mugari werekeza mu mugi wa Goma , ubu ubarizwa mu maboko y’ingabo z’igihugu FARDC.

Imirwano ivugwa hagati ya M23 na FARDC irakomeje, nyamara imyanzuro y’inama z’abakuru b’ibihugu mu karere n’ibihugu bikomeye yose yarategetse guhagarika intambara hakayobokwa inzira z’ibiganiro.

Impande zihanganye nti zihwema gushinjanya gutangiza imirwano, aho buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza no gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo