Print

Casemiro yatangaje benshi kubera agashya yakoze ku mukino wa FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2023 Yasuwe: 3215

Umukinnyi ngenderwaho wa Manchester United, Casemiro,yakoze benshi ku mutima ndetse bamwe baramushimira kubera ukuntu yirinze gusubira mu makosa aheruka gukora akamuhesha ikarita itukura.

Casemiro yatunguye benshi ubwo abakinnyi ba Man United bashyamiranaga n’aba FC Barcelona aho kugira ngo ajye gutabara cyangwa kwivanga mu mirwano yahise yigendera.

Myugariro Aaron Wan-Bissaka yakoreye ikosa kuri Frenkie de Jong hanyuma Bruno Fernandes ahita aza amushota umupira mu nda intambara ihita irota.

Abakinnyi b’amakipe yombi bahisa bahurura batangira gufatana no gushondana ariko Casemiro yahise yihungira kugira ngo n’umusifuzi atamwibeshyaho akamuha ikarita.

Byagaragaye ko uyu munya Brazil yize isomo kuko aheruka guhabwa ikarita muri Premier League ubwo yanigaga umukinnyi wa Crystal Palace,Will Hughes.

Abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga bamushimiye cyane bavuga ko yize isomo.

Umwe yagize ati "Videwo ni nziza.Casemiro yahindukiye arigendera nyuma yo kwegera ahari ubushyamirane."

Undi ati "Yize isomo.Nta n’umuntu yigeze areba mu bushyamirane."

Benshi bavuze ko bakunze Casemiro kubera kwirinda kwinjira muri ubu bwoshyamirane cyane ko ubwo yaherukagamo bwatumye asiba imikino 3 yose.


Casemiro yabonye ibibi bije arigendera