Print

Umukinnyi wa Man United yiyemeje kwica ariko igatwara igikombe cya Carabao Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2023 Yasuwe: 2374

Myugariro ukomeye wa Manchester United ukomoka muri Argentina,Lisandro Martinez yiyemeje kwica abakinnyi ba Newcastle baraba bahanganye kuri iki cyumweru,kugira ngo aheshe ikipe ye igikombe cya mbere kuva muri 2017.

Lisandro Martinez ukunzwe cyane n’abafana kubera ubushake agira mu kibuga ndetse no kubagaragariza urukundo,yagaragaje icyo uyu mukino wa nyuma wa Carabao Cup uvuze kuri we.

Uyu munya Argentine babatije umubazi ‘The Butcher’,yemeje ko rimwe na rimwe bimugora kwitwararika.

Martinez w’imyaka 25,ati: “Nibyo biragoye,rimwe na rimwe mba nshaka kwica ariko ubu ugomba kwitwararika."

Uyu mukinnyi uheruka gufasha Argentina gutwara igikombe cy’isi yarigaragaje cyane mu mukino wo kuwa Kane batsinze ibitego 2-1 FCBarcelona bayisezerera muri Europa League.

Uyu ngo arashaka kongera gukoresha uyu mwuka w’abanya Argentina wo guhatana bakegukana igikombe.

Ati "Abakinnyi bo muri Argentina niko duhora,duhorana ishyaka.Kuri twe umupira ni buri kimwe niyo mpamvu buri gihe dutanga ibyo dufite byose."

Nkiri umwana,ndibuka ku myaka ine cyangwa 5 natangiraga kurwana, nkarira igihe ntsinzwe,ni ibintu tuba dufite mu maraso no ku mutima.Niwo muco wacu.

Nubwo yahawe ikarita itukura rimwe ari muri Argentina nyuma yo guhabwa amakarita abiri y’umuhondo,Martinez ntabwo ari umukinnyi ugira imyitwarire mibi nubwo ahatana cyane.

Uyu musore yageze muri Man United mu mpeshyi ishize aguzwe asaga miliyoni 57 z’amapawundi.