Print

Perezida Samia yakoze amateka yitabira umunsi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2023 Yasuwe: 1809

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tanzania, umukuru w’igihugu yaraye yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore byateguwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’irifite ubutegetsi, CHADEMA.

Impamvu ya Perezida Samia Suluhu Hassan yo kwitabira ibi birori yashimwen’umukuru wa Chadema Freeman Mbowe, aho avuga ko ari umuhuro wari ufite intumbero yo gushyira hamwe.

Mu ijambo yagejeje ku bihumbi byari byitabiriye uyu munsi mukuru, Perezida Samia yavuze ko gushyira hamwe bikomeza muri politike ya Tanzania, kandi ko hari intambwe imaze guterwa ndetse hari n’ibitaragerwaho mu gihe harimo no gushyiraho itegekonshinga rishya.

Yongeyeho ko byagoranye gutangiza uyu mugambi wo gushyira hamwe kuko bamwe mu ishyaka rye “batari babyiteguye”.

Perezida Samia ati: "Habaye impaka nyinshi z’aha na hariya, kandi no ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo byabaye nuko.

“Rero impande zombi zifite abantu bazo batishimiye iyi ntambwe yo gushyira hamwe muri politike”.

Madamu Samia Suluhu ni we mukuru w’igihugu cya Tanzania wa mbere w’umugore, akaba yaragiye kuri uyu mwanya nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli mu 2021.

Perezida Magufuli ashinjwa n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe ko yatwazaga igitugu, agahiga bukware abayoboye amashyaka atavuga rumwe n’irye riri ku butegetsi n’abarwanashyaka bayo.

BBC