Print

Keza Terisky yashimye Imana yamuhaye kwitwa umubyeyi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 March 2023 Yasuwe: 1108

Keza na The Trainer bibarutse umwana w’umuhungu ku wa 10 Werurwe 2023 nkuko babisangije ababakurikira.

Keza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye Imana yamugize umubyeyi ikamuha umugisha w’umwana w’umuhungu ndetse anashimira abantu bose bamusengeye bamwifuriza kwibaruka neza ashimangira ko ubu we n’umwana bameze neza.

View this post on Instagram

A post shared by Keza Terisky (@keza_terisky)

Ni ubutumwa bwaje busanga ubwa The Trainer nawe utarigeze ahisha amarangamutima ye ku kuba yabaye Umubyeyi ashima Imana yamuhaye umugisha w’Umwana.

Urukundo rwa Keza na The Trainer rwabaye Ikimenyabose ndetse bakundwa na benshi bitewe nuko bakundaga gusangiza abakunzi babo ubuzima bwabo bw’urukundo gusa nyuma baje gutandukana ku bwimpamvu zabo bwite batashatse gutangaza icyakora The Trainer avuga ko yemera umwana Keza yari atwite nubwo bo batakiri kumwe.