Print

Indirimbo Donald Trump yakoranye na korali y’imfungwa ikomeje guhiga izindi mu gukundwa

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 March 2023 Yasuwe: 1566

Ni indirimbo bise ‘Justice for All’ yakoranye n’imfungwa zizwi ku izina rya ‘J6 Prison Choir’ zagize uruhare mu myigaragambyo ikomeye yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol), tariki 6 Mutarama 2021, mu kwamagana intsinzi ya Perezida Joe Biden.

Yashyizwe hanze tariki 3 Werurwe uyu mwaka nyuma y’uko Donald Trump afashe amajwi ye aho yari ari mu rugo mu Mujyi wa Florida, naho imfungwa zikayafatira kuri telefone yo muri gereza.

‘Justice for All’ kuva yasohoka yahigitse indirimbo Miley Cyrus yise ‘Flowers’ yari imaze igihe iri imbere ku rubuga rya iTunes. Ubu no gukurikirwa no ku zindi mbuga nka Spotify, Apple Music n’izindi.

Bivugwa ko amafaranga azava muri iki gihangano azifashishwa mu kwita ku miryango y’izi mfungwa.