Print

Urubanza rwa Titi Brown rwongeye guhabwa undi munsi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 March 2023 Yasuwe: 1058

Uru rubanza rwimuriwe ku itariki 18 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo kugira ngo ubushinjacyaha butegure dosiye ye neza.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 14 Werurwe 2023 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ni urubanza rwabaye uregwa atari mu rukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Titi Brown yasabye ko yahabwa itariki ya hafi yo kuburaniraho umucamanza amubwira ko nta yindi tariki ya hafi ihari.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021 urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.