Print

Pamella yasubije abibaza ko yaba afite ikibazo cyamuteye kogosha umusatsi akawumaraho

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 March 2023 Yasuwe: 1740

Ni ubutumwa yanditse nyuma yuko asangije abamukurikira amafoto yogoshe umusatsi wose bamwe bagatekereza ko yaba afite ikibazo cyabimuteye cyane ko usanga bose bashimangira ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi.

Ibyo byose n’ubwo byakorwaga Uwicyeza Pamella yerekanye ko no mu nshuti ze ariko byafataga indi ntera bibaza icyo yabaye, nyamara kuri we yabikoze nk’ibisanzwe n’ubundi ari uguhindura inyogosho ku mukobwa.

Ubwo yasubizaga abibazaga ibi byose, Uwicyeza Pamella yahumurije abakunzi be, inshuti ze ndetse n’abibazaga ko hari ikibazo yagize ababwira ko ntacyo ahubwo akomeje kurindwa n’ubuntu bw’Imana kandi ko abakunda.

Yagize ati “Muraho neza bantu beza, ndizera ko mumeze neza, ku bambajije niba meze neza yegomeze neza ni ukuri ubuntu bw’Imana bukomeje kundinda. Ntacyo nyishinja kandi murakoze, nishimiye ukuntu abantu bakomeje kunyitaho bambaza uko meze. Nkunda abantu banjye bo kuri Instagram, kandi ndizera ko namwe mumeze neza Imana ikomeze ibarinde.’’

Uwicyeza Pamella yakomeje abwira abantu ko ibintu bihabanye n’ukuri bajya babireka bikagenda, ndetse ko ari ukwishima bajya babwishimira mu Rukundo ndetse anabasabira ku Mana ko yabagirira neza ndetse ikabarinda.


Comments

dada 15 March 2023

Umuntu mwiza ntakitamubera pe Uziko nuruhara rubereye uwo mukobwa