Print

Ntibisanzwe! Umukobwa agiye kwishyura akayabo nyuma yo gukura ibyinyo umusore

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 March 2023 Yasuwe: 1481

Mu gihugu cya Uganda , urukiko rwategetse umukobwa kwishyura umusore akayabo kamafaranga asaga miriyoni 10 z’amashiringi nyuma yo kumubeshya urukundo akamwishyurira amashuri.

Ku ya 14 Werurwe nibwo urukiko rw’isumbuye rwa Kanungu mu Burengerazuba bwa Uganda, rwahamije icyaha Kyarikunda Fortunate agategekwa gutanga Miriyoni n’ibihumbi magana ane by’amashiringi zingana na miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda , azizwa guhemukira umusore yemereye urukundo rw’ikinyoma avuga ko bazabana , akamwishyurira kaminuza nyuma akamubenga.

Urwo rubanza rwari rugeze mu bujurire bwanzuye ko Kyarikunda atsinzwe , rushingiye ku kuba yarahiduye ubuhamya yatanze urubanza rutaragera mu bujurire . Abunganira uwo mukobwa bavuze ko batishimiye imyanzuro y’uru rubanza ndetse ko biteguye kongera kujurira kuko batahawe umwanya wo kwisobanura neza nk’uko bikwiye.

Richard Tumwiine w’imyaka 40 watanze iki kirego avuga ko yahemukiwe n’uwo mukobwa ubwo yamwerekaga urukundo rudahari akamutakazaho akayabo ka mafaraga nyuma umukobwa akamwihenuraho. Kuruhande rw’abatanze ikirego batangaje ko bishimiye imikirize y’urubanza ndetse ko yakabaye yarahawe ibyategetswe n’urukiko nta mananiza abayemo.