Print

Bishop Brigitte yagiriye abashakanye inama yo kurebana Porono mu cyumba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2023 Yasuwe: 5500

Bishop Mukanziga Brigitte wo mu itorero Imbaraga z’Imana yagiriye inama itangaje abashakanye yo kurebana filimi z’urukozasoni mu cyumba kugira ngo bige uburyo bushya bwo gutera akabariro.

Ikiganiro yahaye shene ya youtube ya 3D, aho yavugaga ko ibibazo byo mu buriri bidakwiye gusenya ingo mu Rwanda rw’iki gihe rurimo ikoranabuhanga.

Uyu mugore w’Umubwirizabutumwa uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yavuze ko ibi ngo bikomeza ishyingiranwa.

Yagize ati "Mushyire televiziyo ntoya mu cyumba cyanyu....Interineti irahari....niba mufite telefoni zigezweho [smartphone],niba ntayo mufite mutire umuturanyi.

Yakomeje ari "Bakwiye kubyiga bakaryoshya ubuzima bwabo kuko nicyo twabasezeranyirije, twababwiye ko umubiri w’umwe ari uw’undi babaye umuntu umwe. Icyo kintu iyo kibaryohera aho kugira ngo kibateranye nibacyigire hamwe.”

Bishop Mukanziga Brigitte ubwo yaganiraga na Isimbi TV muri 2021,yagarutsweho ubwo yasabaga abashakanye kutarara bambaye imyenda kuko ngo byica umubano w’abashakanye.

Ati "Ninde wababwiye ko umugore arara yambaye? Nibyo byasenye ingo nanjye mvuge nka ‘Mpyisi’, nta mugore urara yambaye, nta mugabo urara yambaye, uriya ni umuryango w’abambara ubusa ninjoro”.

Madamu Brigitte azwi cyane mu gutanga inyigisho zubaka ingo kuri "GOLOGOTA TV".


Comments

kay 18 March 2023

yazamababariye akaza tukararana buriburi wenda yakumva urusenda maze igihe mubikiye uburyo ruryoshye ahaha