Print

Uburanga bwa Alliah Cool bukomeje kuvugisha benshi(Amafoto)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 April 2023 Yasuwe: 2828

Alliah Cool uri muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe
kugarura amahoro ku Isi [UN eminent Peace Ambassador],ni umwe mu bakobwa batangarirwa na benshi kubera uburanga bwe n’ikimero benshi bavuga ko biri mu bimuhindura umukobwa udasanzwe hakiyongeraho ibikorwa bye byishimirwa na benshi birimo no guteza imbere Sinema Nyarwanda.

Usomye neza mu butumwa abakununzi be bashyira ku mafoto abasangiza usanga bose bagaragaza ko bamwishimiye ndetse bishimira cyane n’uko agaragara.

Uyu mukobwa kandi ari mu bakobwa bafite inzu itangarirwa na benshi mu mujyi wa Kigali aho benshi bavuga ko ari umukobwa ukwiye kwigirwaho byinshi kubera ibyo amaze kugeraho mu myaka ye itari myinshi.