Print

Papa Cyangwe yahishuye ingaruka yahuye nazo nyuma yo gutandukana na Rocky

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 April 2023 Yasuwe: 657

Ati "Ubu nsigaye njya kuvuga nkatekereza kabiri, nkavuga nti wasanga nisibiye n’amayira nari nsigaranye, byatumye ntekereza cyane kuko ngomba kwiyushyurira ibintu byose."

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru Papa Cyangwa yavuze ko gutandukana na Rocky byatumye hari byinshi bisubira inyuma ariko na none bikanamufasha kwiga uko akwiye kwitwara bitandukanye n’uko yahoze.

"Kiriya gihe nakoraga ibyo nishakiye nkavuga nti Rocky Kimomo azajya kubikemura, niyo mpamvu mutakimbona mu biganiro byinshi cyane byo kuri za YouTube, ni uko hari umurongo nihaye."

Papa Cyangwe yakomeje avuga ko abavuga ko ibihangano bye byasubiye inyuma batabeshya kuko ibyo yakoraga mbere abifashijwe n’abandi ubu abikora wenyine.

Ati "Hari abavuga ngo narakonje, ntakonja se! Umuntu uba iwabo ku babyeyi, iyo agiye kwibana, ubwo buzima buba butandukanye cyane. Hariya hari nko mu muryango, nari meze nk’uhagarariwe n’ingwe, nakoraga ibyo nshaka kuko nabaga nziko hari uri buze kubikemura, agakosora amakosa naba nakoze."

"Indirimbo zarakundwaga cyane kuko nyine nari kumwe n’ikipe ngari imfasha ibyo byose birumvikana, nyuma yaho hajemo icyo cyuho ariko ubu biri kugenda bikemuka."

Ku bijyanye n’abamufasha gushora imari muri muzika, uyu muhanzi avuga ko ntabo afite kugeza ubu, gusa hari abakunda ibihangano bye bemera kumuba hafi umunsi ku munsi.

Ati "Ubu ntabwo navuga ko mfite umuntu runaka uri kumfasha mu bikorwa byanjye, ni abantu bankunda banshyigikira barimo Ndahiro Valens Papy n’abandi mbwira nti ngiye gukora amashusho y’indirimbo bakagira uko babigenza bakamfasha."