Print

Bruce Melodie ari mu gahinda ko kubura Nyirakuru

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 April 2023 Yasuwe: 840

Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije uyu mubyeyi kuruhuka mu mahoro ndetse avuga ko n’urukundo bamukunda ari urw’iteka.

Mu butumwa yanditse Bruce Melodie yagize ati “Ruhukira mu mahoro nyogokuru, turagukunda."

Bruce Melodie yamenye inkuru y’urupfu rwa Nyirakuru ari muri Nigeria aho amaze iminsi mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’akazi ke ko gukora umuziki.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara byatumye asigara afatwa nk’umukuru w’umuryango w’abavandimwe be batatu.

Nyina wa Bruce Melodie witabye Imana afite imyaka 46, yamusize ari umwana wa kabiri muri bane bavukana bari basigaye ari imfubyi cyane ko Se ubabyara we yitabye Imana ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu gusa y’amavuko.

View this post on Instagram

A post shared by Bruce Melodie Igitangaza (@brucemelodie)