Print

Kazeneza Merci witabiriye Miss Rwanda 2022 yatangaje itariki y’ubukwe bwe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 May 2023 Yasuwe: 534

Ibi birori byo gusaba no gukwa biteganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussines de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle.

Ku wa 27 Ukuboza 2022 ni bwo Miss Kazeneza Merci yatunguwe na Rukundo Nkota Elysée amwambika impeta amusaba ko yamubera umugore undi na we arabimwemerera.

Ni impeta uyu mukobwa yambitswe ubwo yari yagiye gusangira n’umukunzi we wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Kazeneza w’imyaka 26 ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 wari watsindiye guhagararira Intara y’Iburengerazuba ndetse abasha no kwinjira mu mwiherero.

Uyu mukobwa wari ushyigikiwe na benshi mu byamamare muri Miss Rwanda 2022 ntiyari mushya mu marushanwa y’ubwiza dore ko mu 2016 yegukanye amakamba abiri arimo irya ‘Miss Photogenic’ n’iry’Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC.

Kazeneza Mari Merci wanakoze muri RwandAir imyaka ibiri nka "Flight Attendant", ubwo yari muri Miss Rwanda 2022 yaserukanye umushinga wo gukora urubuga rwo kuri murandasi rufasha abantu kwiga no kwihugura ariko bakanarukoresha bidagadura bigatuma bakomeza kugira ubushake no gushishikarira inyigisho barukuraho.