Print

Kwibuka29: Kibilizi ya Nyanza bazibuka Abagore n’Abana biciwe ku Ibambiro

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 4 May 2023 Yasuwe: 791

Interahanwe zimaze kwica aba bana n’Abagore bangana gutya (Imana ibahe Amahoro n’Umugisha) zabarengejeho Umusaza umwe ngo umuvumo wo kwica Abana n’Abagore utazazisama!

Mu gisa no gupfobya ubu bwicanyi bwari bwihariye, imibiri y’abiciwe aha ku Ibambiro barayihavanye bayijyana mu rwibutso rwayo bwite ruri hafi mu birometero 2Km uvuye aha biciwe!

Imiryango y’Abahiciwe, ndetse n’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (OSRGM) imaze igihe kitari gito isaba ko aha ku Ibambiro haba Urwibutso rwihariye nk’ahantu hajya hibukirwa Abagore n’Abana muri rusange bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994!

Mu ijoro ryo kwibuka rizaba kuwa gatandatu ribanziriza umunsi nyirizina, biteganyijwe ko bamwe mu bakuze bazasangiza abandi amateka yihariye y’Amayaga na bumwe mu buryo bwakoreshejwe na Leta zabanje mu kubiba urwango, amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda no muri kariya gace k’Amayaga by’umwihariko, abari bahatuye n’abagize uruhare mu kurimbura Abatutsi baho!

Amayaga ni igice kinini cyari kigizwe na Komini Ntyazo na Muyira(ubu ni muri Nyanza), Ntongwe(Ubu ni muri Ruhango) na Mugina (Ubu ni muri Kamonyi)!

Bamwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri iki gice cy’Amayaga mu mpera ya za 80 no mu 1993 nyuma y’Urupfu rwa Perezida Ndadaye ziri mu bagize uruhare cyane mu kongerera umurindi Interahamwe mu kurimbura Abatutsi! Aho Ingabo zari iza FPR zihagarikiye jenoside yakorerwaga Abatutsi izi mpunzi zasubiye iwabo i Burundi na nubu nta buryo bwabayeho bwo kuzikurikirana ngo zibazwe ibyo zakoze!

Inkambi zikomeye z’izi mpunzi zari muri Ntongwe ndetse n’i Ntyazo ahitwa Muhero na Katarara kandi umubare utari muto w’abari bazirimo wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994!

Abanyamayaga cyane cyane aba Ntongwe na Mugina bakomeje gusaba Leta ko yashyiraho uburyo bwo gukurikirana izi mpunzi zikabazwa ubu bwicanyi ariko nabyo birasa n’ibyakomeje kugorana kuko bisaba ubushake buhuriweho bw’ibihugu byombi: u Rwanda n’Uburindi!