Print

Kambogo Ildephonse wari Meya wa Rubavu yegujwe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 May 2023 Yasuwe: 3508

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Misitiye w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko byatewe n’amakosa y’urukurikirane mu kazi ke, ariko ashobora kuba yasembuwe no kutitwara neza muri biriya byago by’ibiza.

yagize ati"si mpamya ko meya yahagaritswe kubera ibiza kuko siwe ubitera,ahubwo byaturutse ku makosa atandukanye yagiye amuranga, yenda hakiyongeraho no kuba ataritwaye uko bikwiye mu guhangana n’ikibazo cy’ibiza cyari cyateye"

Ku wa Kane tariki ya 04 Mata ni bwo mu irimbi ryo mu murenge wa Rugerero habereye umuhango wo gushyingura abantu 13 bari mu bahitanwe n’ibiza biheruka kwibasira intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente.

Ubwo umuhango wo gushyingura wari wegereje, hari umwe mu badamu wagaragaye aririra ku irimbi avuga ko yari yimwe amahirwe yo gusezera ku mwana we uri mu bahitanwe na biriya biza.

Ni ibyateje umwuka mubi, Minisitiri w’Intebe abajije Meya impamvu batatanze amahirwe ku miryango yari yabuze abayo ngo ibanze kubasezeraho asubiza ko ari icyemezo cyafashwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.

Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko bafungura isanduku yarimo umwana waririrwaga na wa mudamu kugira ngo abanze kumusezeraho; gusa bayifunguye basanga harimo umurambo w’umukecuru.

Bijyanye no kuba amazina y’abitabye Imana yari mu masanduku yari ahabanye n’ayari yanditse ku misaraba ngo byabaye ngombwa ko bihuzwa, gusa birebeka nabi.

Meya Kambogo kandi mu byo ashinjwa harimo kuba yatangaga raporo z’ibinyoma agateranya inzego, gutoteza abamwungirije ndetse no gusuzugura itangazamakuru.

BWIZA yifuje kumenya ukuri kw’iyi nkuru, ihamagaye Meya Kambogo ntiyabasha kwitaba tefefoni ye igendanwa.

Mu butumwa bugufi yabwiye iki gitangazamakuru ko bibaye byiza yaza guhamaragara umunyamakuru nyuma.