Print

Karongi: Update: Abantu 6 nibo byamenyekanye ko bahitanywe n’impanuka ikomeye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 7 May 2023 Yasuwe: 3499

Ni impanuka ya Taxi Minibusyari irimo abantu 24 yavaga i Rubengera igana ahitwa Mubuga yakoze impanuka abantu batandatu barapfa, abandi bose basigaye barakomereka.

Iyi modoka itwara abagenzi, yarenze umuhanda i Bwishyura igwa mu manga mu ntera iri hagati ya metero 20-25.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Mucyo Rukundo abyutse atangaza ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi kandi shoferi akaba yari yatendetse.

Shoferi ntiyapfuye ariko yakomeretse bikomeye.

Abari muri iyi Taxi biravugwa ko bari bavuye mu bukwe bwabereye mu murenge wa RUBENGERA naho impanuka ikaba yabereye aho bita kuri KIBANDA( ikorosi riri mu rutoki umanuka witegeye i Kivu)!

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yabwiye Umuryango ko iyi mpanuka koko yabaye n’ubwo ngo umubare wabayiguyemo cyangwa bagakomereka utaramenyekana!

Aha mu Kibanda hamenyerewe impanuka mbi cyane zitwara ubuzima bw’abantu! Nta gihe gishize Bus y’abagenzi ihakoreye impanuka mbi cyane hitabazwa Kajugugu ya RDF mu gutabara abari bayikomerekeyemo!