Print

Wagner Group yemerewe kwitabwaho byihariye ngo ikomeze irwane ku Burusiya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 7 May 2023 Yasuwe: 945

Hagati aho,amakuru aravuga ko ibisasu byinshi byaturikiye muri Crimea mu gihe guverineri washyizweho na Moscou wa Crimée, Mikhail Razvozhayev, ashinja Kyiv kuba yagabye ibitero birenga 10 by’indege zitagira abadereva kuri uyu mwigimbakirwa nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Impanda ziteguza ibitero byo mu kirere zumvikanye amasaha menshi muri bibiri bya gatatu bya Ukraine; aho abayobozi b’ingabo muri Kyiv bavuga ko uburyo bwabo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwahanuye indege zitagira abaderevu nyinshi, harimo n’imwe yahanuriwe mu kirere cya Kyiv.