Print

Burundi:Umuyobozi wannyeze intumwa ya RDC yasinziriye mu nama yirukanywe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 7 May 2023 Yasuwe: 1477

Kuri uyu wa 6 Gicurasi nibwo i Bujumbura habereye inama ya 11 yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Ababa, agamije amahoro mu burasirazuba bwa RDC n’akarere.

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri RDC, u Rwanda, Uganda, Kenya n’ibindi bihugu.

Mu mafoto y’iyi nama, haje kujya hanze umwe mu ntumwa za RDC wari wicaye inyuma ya Perezida Tshisekedi bigaragara ko asinziriye, mu gihe inama yari irimbanyije.

Mu buryo bwatunguranye, konti ya Twitter ikoreshwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Burundi yaje gutangaho igitekerezo iti "Mbona harimwo n’abasinziriye."

Ni ibintu byafashwe nk’ikosa rikomeye mu kazi, ku buryo uwabigizemo uruhare yahise akurwa mu nshingano.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca, rivuga ko uyu muyobozi yakoze "igikorwa kibangamiye umubano w’ubucuti n’ubutwererane hagati y’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa."

Icyemezo kimwirukana cyahise gishyirwa mu bikorwa kikimara gushyirwaho umukono.

Mu bitekerezo byakomeje gutangwa kuri Twitter, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga ukuntu umuyobozi yasinzira mu nama, kandi uwo ashinzwe kugira inama ari maso.

Bamwe ntibabuze kubihuza n’uburyo RDC yemera ibintu bimwe mu nama, ariko ukumva abayobozi babusanya indimi iyo bageze mu itangazamakuru, bakabihuza n’uko ibyemezo biba byafashwe bamwe basinziriye.