Print

Mu rukiko rwa Gasabo hagiye kubera urubanza rwa Dubai

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 May 2023 Yasuwe: 1086

Umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka ‘Dubai’ araburana ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa ziherereye mu mudugudu wiswe ‘Urukumbuzi Real Estate’ uri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batanu bahoze mu buyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu uzwi nko kwa ‘Dubai’ bivugwa ko wasondetswe inzu zikaba zigiye kugwa ku bazituyemo.

Amakuru yavugaga ko abatawe muri yombi ari Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry’ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Mu bafunzwe kandi harimo umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka ‘Dubai’ ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa ziherereye mu mudugudu wiswe ‘Urukumbuzi Real Estate’ uri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abatuye mu mudugudu w’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo uzwi nko ’Kwa Dubai’, kuhimuka, nyuma y’uko bigaragaye ko inzu babamo zubakishijwe ibikoresho bidakomeye, ku buryo zimwe zatangiye guhirima.

Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw’abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.