Print

RDC: Dr Mukwege yababajwe n’uburyo abishwe n’ibiza bashyinguwe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 May 2023 Yasuwe: 1680

Umuyobozi wa Kalehe, Thomas Bakenga, yatangarije RFI ko abamaze kumenyekana bishwe n’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yibasiye iki gice tariki ya 3 Gicurasi 2023 ari 394, bose bakaba ari abo mu mudugudu wa Bushushu na Nyamakubi.

Imirambo yabonetse bwa mbere yashyinguwe tariki ya 6 Gicurasi, mu buryo bwa rusange kandi ntabwo yashyizwe mu masanduku. Icyo gihe Bakenga yabwiye itangazamakuru ati: “Turi hano ngo tumenye ko abavandimwe bacu babona uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro.”

Dr Mukwege kuri uyu wa 8 Gicurasi yagaragaje ko yanenze uburyo aba bantu bashyinguwemo, asaba intumwa za guverinoma zagiye Kalehe zivuye i Kinshasa, kuzakurikirana niba imirambo yabo itaburuwe, igafatwa ibizamini bya ADN kugira ngo ba nyirayo bamenyekane, hanyuma igashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati: “Muryango uharanira inyungu z’abasivili muri Kivu y’Amajyepfo, mureke dusabe abavandimwe bacu bapfiriye muri Kalehe bashyingurwe mu cyubahiro: imirambo itabururwe, imenyekane hashingiwe kuri DNA, ishyingurwe umwe ku wundi, ntibibe mu buryo bwa rusange. Intumwa z’abaminisitiri zaturutse i Kinshasa zizamenye niba bino bikozwe.”

Igikorwa cyo gushakisha imirambo itaraboneka kiragoranye. Bakenga yasobanuye ko hari iyo amazi yajyanye mu kiyaga cya Kivu, hafi y’ikirwa cya Idjwi.