Print

Ibyo Shaddyboo yakoreye Kidum kurubyiniro i Bruxelles bikomeje kuvugisha benshi [Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 May 2023 Yasuwe: 2939

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbugankoranyambaga yo ngeye kuri koza ku mbuga nkoranyamba nyuma y’amashusho yasakajwe abyinisha Kidum mu gitaramo yakoreye i Bruxelles.

Mu mashusho mato Kidum yashyize hanze agaragaza Shaddyboo amukorakoraho ubundi babyinana.

Uyu muhanzi yukumvikana mu mashyengo menshi avuga ko Shaddyboo ateye neza, ko iyo biba akiri umusore hari guca uwambaye.

Ubwo Shaddyboo yarimo agenda amukoraho Kidum yagize ati: "Shaddyboo yibagiwe ko ndi padiri mukuru, cyera ntarakizwa narebaga kino gice cy’umubiri [Imiterere ya Shaddyboo], narakitegerezaga icyo gice nkabira ibyuya.”

Guhurira mu gitaramo kw’aba bombi byarushijeho gutuma abitabiye bizihirwa nkuko bigaragara muri ayo mashusho mato.

Igitaramo Shaddyboo yahuriyemo na Kidum, cyabereye mu Bubiligi.

Muri iki gitaramo kandi Kidum yaburiyemo ikoti rye rya kositimu, Shaddyboo yagaragaye amufasha kurikuramo ku rubyiniro.

Kubura ikote byababaje uyu muhanzi avuga ko uwarijyanye wese natarimusubiza mu minsi ibiri azamukubitisha inkuba, niba atari amashyengo dore ko ayahorana.

Muri Werurwe 2023 ni bwo Shaddyboo yahagurutse i Kigali yerekeza i Burayi aho yari amaze iminsi avuye n’ubundi mu gitaramo yahuriyemo na Mike Kayihura na DJ Pius cyabaye mu Ugushyingo 2022.

View this post on Instagram

A post shared by KIDUM (@kidumkibido_)

Amashusho ya Kidum na Shaddyboo baryohereza abakunzi babo mu muziki, imbyino n’imyitwarire ya kizungu

Kidum yavuze ko ukuntu Shaddyboo yamubyinishaga byamuzonze