Print

DRC:Hashyizweho umunsi wo kunamira abantu amajana bahitanywe n’ibiza

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 May 2023 Yasuwe: 344

Abantu babarirwa muri 400 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’imvura nyinshi yaguye igateza inkangu n’imyuzure mu burasirazuba bwa Congo.

Abenshi mu batwawe n’imyuzure kugeza ubu ntibaraboneka bose, bikekwa ko baba bararengewe n’itaka ryuzuye mu byaro by’akarere ka Kalehe

Icyakora indi mibiri imwe n’imwe y’abantu yatahuwe mu kengero z’ikiyaga cya Kivu

Usibye ibyo gusa Guverinoma yohereje itsinda ry’ubutabazi riturutse I Kinshasa mu duce 4 twagizweho ingaruka zikomeye n’ibi biza.

Dr Denis Mukwege umu kongoman wanatsindiye igihembo cya Nobele yanenze bikomeye uburyo Leta yashyinguye abishwe n’ibyo biza, asaba ko batabururwa bakongera kubashyingura bundi bushya mu cyubahiro.