Print

Ukraine yigambye guhanura ibisasu bya misire Uburusiya bwateye kuri Kyiv

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 May 2023 Yasuwe: 834

Umutegetsi mukuru wa gisirikare i Kyiv, Serhiy Popko, avuga ko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Avuga ko ibi bisasu byarashwe n’indege enye z’intambara zo mu bwoko bwa Tu-95MS zari zivuye mu karere ka Mer Caspienne.

Popko yagize ati: "Ibisasu bigera mu icumi by’umwanzi byabonywe bihita bisenyerwa mu kirere cy’umugi wa Kyiv.

Ibitero bya nijoro byakurikiye urundi rukurikirane rw’ibitero byakozwe na drone mu ijoro ryo ku cyumweru , Ukraine ikavuga ko ari igitero cya mbere kinini Uburusiya bukoze na drone. byahitanye nibura umuntu umwe bikomeretsa n’abandi batanu.

Muri icyo gitero, abategetsi ba Ukraine bavuga ko bahanuye igisasu cya misire kinyaruka kurusha ijwi (hypersonic missile) kizwi nka Kinzhal cyari gitewe kuri Kyiv.

Ibi bitero bishya bya misire byaje hasigaye amasaha make ngo ibirori by’Umusi w’Intsinzi (Victory Day) bibe, aho hibukwa intsinzi y’Uburusiya ku ba Nazi b’Ubudagi mu 1945.

Amerika yo ikomeje ubufasha bwayo kuri Ukraine kuko yatangaje ko izatanga Imiriyaridi 1.2$ y’igihe kirekire kuri Ukraine ngo ikomeze guhangana n’Uburusiya.