Print

Nijeriya: Uwitwaje intwaro yashimuse Abakristu 25 mu Rusengero

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 May 2023 Yasuwe: 288

Abayobozi b’iryo torero batangaje ko umugabo witwaje intwaro yahengereye mu gihe barimo babatiza abakristu arabinjirana, ashimuta abagera kuri 40. Icyakora 15 muribo babasha kumucika.

Umuvugizi wa Police yemeje ayo amakuru y’igitero cyashimuse abaturage, icyakora yirinda kugira byinshi atangaza ku kigiye gukorwa.

Mu myaka ibiri ishize,muri Nijeriya hagiye humvikana ishimuta rya hatio na hato rikorwa n’udutsiko twitwaje intwaro ariko tudafite aho duhuriye n’ibyihebe bya Islamist byazengereje igihugu muri rusange.

Aha nini aba bashimuta usanga basaba imiryango batwariye ababo umurengera w’Amafaranga kugirango barekure abo bafashe.
BBC


Comments

tembe na Babo 9 May 2023

Ariko nkuyi mujyinga ushinuta abakirisitu ntaba abona ko ashaka kubaduteza?
Imbesiri gusa. Niba ashaka gukuraho Leta ya Nijeriya yagiye kuyirasa aho kubonera inzirakarengane.