Print

Abakuru b’ibihugu bamwe na za guverinoma barajya kwifatanya na Putin kwizihiza Umunsi w’Intsinzi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 May 2023 Yasuwe: 1356

Rikurikirwa n’akarasisi ka gisirikare, gateganijwe gutangira saa yine za mu gitondo ku isaha yaho. Gushyira indabyo ku mva y’umusirikare utazwi nabyo biri kuri gahunda.

Putin arafata ijambo mbere y’uko akarasisi gatangira. Kremlin ntabwo yatangaje ibyo yibandaho mu ijambo rye.

Akarasisi ko kuri uyu wa Kabiri, karaba mu rwego rwo kwizihiza imyaka 78 ishize u Budage bw’Abanazi bwemeye kuyamanika imbere ya Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Imyitozo yo kwambara y’aka karasisi yabaye muri wikendi no kuwa Mbere. Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko imitwe igira uruhare mu gikorwa cya gisirikare gikomeje kubera muri Ukraine izagaragara mu bazerekanwa, nk’uko byari bimeze muri Gicurasi umwaka ushize.

Abaperezida na minisitiri b’intebe b’ibihugu birindwi byahoze bigize Repubullika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti batumiwe kwifatanya na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intsinzi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri .

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Burusiya bibitangaza, ngo Minisitiri w’Intebe wa Armenia, Nikol Pashinyan yamaze kugera i Moscou, we na Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan, Sadyr Japarov wo muri Kyrgyzstan, Emomali Rahmon wo muri Tajikistan, na Shavkat Mirziyoyev wo muri Uzbekistan.

Serdar Berdymuhamedov wo muri Turkmenistan yatumiwe, ariko ntiharamenyekana niba ajya i Moscou cyangwa akizihiriza Umunsi w’Intsinzi i Dushanbe.