Raporo ya Banki y’Isi yashyizwe hanze ku wa Mbere yagaragaje ko muri rusange abana miliyoni 29,5 aribo bugarijwe n’inzara ku Isi ariko ko bikabije cyane muri Afurika y’Iburengerazuba.
Inzara n’ingaruka z’imirire mibi zigaragara cyane mu bihugu nka Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritanie na Niger.
Imwe mu mpamvu yatunzwe agatoki harimo imvururu zimaze igihe muri ako gace, imihindagurikire y’ibihe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko, bituma imiryango myinshi itabona ibyo kurya.
Nko ku bijyanye n’ibiciro bihanitse ku masoko, Banki y’Isi yatangaje ko mu myaka itanu ishize biyongereyeho hagati ya 25 % na 40%.