Print

Abatuye mu manegeka ya Kimisagara barasaba leta ubufasha

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 May 2023 Yasuwe: 787

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali mu bice bigaragara ko byashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka) batangiye kwimuka nyuma yo kubona ko inzu bari batuyemo zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusenyuka kubera imvura, ahandi hakaba hatangiye kumanuka itaka n’imicanga ku buryo bemeza ko igihe icyaricyo cyose bishobora gutwikira inzu zabo.

Muri aba barikwimuka harimo n’abakodeshaga. Hari abatangiye kugana inzego z’ibanze ngo zibafashe kubona uburyo bwo kwimuka.

Nko mu Murenge wa Kimisagara habaruwe inzu 37 zubatse ahantu hakabije kuba habi kuburyo benezo nabo basanga bari mu kaga .

Inzego z’ibanze mu Mirenge zirimo kwakira aba baturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwo kwimuka cyane cyane abakodesha ngo kuko bagaragaza ko bari baramaze kwishyura ubukode. Kuri ubu bari gukorerwa ubuvugizi ngo harebwe ko bahabwa ibyo bakeneye.


Comments

cicita 11 May 2023

Umugi wa Kigali nushyurehi gahunda zimingiti no gutera amashyamba ku misozi ya Kigali kugirango hirindwe ko amazi atwara amazu. Hanubakwe za Ruhurura xihagijr absntu bakangurirwe kuyobira amaxi yimvura muri za ruhurura